Kamanzi stanislas biography of barack
Kamanzi stanislas biography of barack
Biography of barack obama.
Minisitiri Kamanzi yifatanyije n’Abanyarutsiro gusoza icyunamo
Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka mu karere ka Rutsiro, wabaye tariki 13/04/2012, wabimburi n’urugendo rw’ituze rwakozwe n’abaturage, abayobozi banyuranye bari bayobowe na Minisitiri Kamanzi Stanislas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, Jabo Paul, ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.
Uru rugendo rwatangiriye ku kicaro cy’akarere ka Rutsiro rusorezwa ku musozi wa Nyamagumba mu kagari ka Gitwa, umurenge wa Gihango, ari naho habereye umuhango wo gusoza iki cyumweru cy’icyunamo.
Akigera ku rwibutso rwa Nyamagumba, Minisitiri Kamanzi yashyize indabo anunamira inzirakarengane zigera ku 9854 zishyinguye ku rwibutso rwa Nyamagumba.
Abafashe amagambo bose bagarutse ku iyicwa ndengakamere ryakorewe Abatutsi basaga 15000 bari bahungiye kuri uyu musozi.
Bagaye cyane uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Rutsiro, Benimana Raphael, uburyo yijanditse mu bwicanyi akabikangurira n’a